ARK NETWORK reference.ch · populus.ch    
 
  
www.hpatricus.co.nr ---------- Welcome! 
 
 
Sections

Links

 Home  | Guestbook  | Photoalbum  | Contact

UN SUJET DE SPIRITUALITE / Mr.Musoni J.Claude

RWOMA RW'AMATEKA AJE 
 
 
Ibiremwa bigaragara ku isi cyangwa n'ahandi , bitewe n'ukwemera kwa buri wese,byaremwe n'Imana.Ibyo biremwa byaremwe ku buryo byose 
byishimiwe , gusa bitewe n'imihindagurikire y'ibihe n'amateka hagenda haboneka ibiremwa bisa cyangwa bifitanye amasano y'ifatizo na birya 
biremwa byaremwe kera na kare. 
 
Muri iryo hindagurika niho imiryango n'amoko bigenda byaguka bityo n'ibisekuru bigakura ; uburere n'uburyo umuntu cyangwa ikintu byitaweho , bugira akamaro kagaragara mu iyaguka ry'bisekuru kimwe no mu isenyuka n'iyibagirana ry'amateka . Bikaba byiza ku bantu tugiye 
duharanira kuba maso mu buzima kugirango hatagira imico n'imyitwarire ituzamo tutabizi byongeye ko mbere yo kwibona mubuzima na nyuma yo 
kubuvanwamo hari andi mateka uko wavutse ,uko uriho,uko uzapfa ngiyo inyabutatu y'ingenzi tudakwiye gutera umugongo ,ari nayo twagombye 
guhora dukorera ubugororangingo. 
 
Uburere bukingura amayira menshi mu buzima iyo ibyago bibaho ni ukuvuka ugasanga utariteguwe bihagije ugasanga buri gihe igaruriro ryabyo rigorana aho usanga umwana wibonye atyo aho amenyeye akenge aba mu buzima bwihebye bumusaba kwizirika no kwibera hamwe na hwamwe mu kigwi cy'undi kubera uburangare adafitemo uruhare (victime) ha handi abamushinzwe batabasha kumugerera bitewe na wa mwiteguro muke cyangwa 
bitewe n'uko na bo ari ntako bameze; ibyo bifite ingaruka y'ipfunwe ubu buzima bw'umwana hagati y'abandi kuko mu gihe bateruye ibyo gusabana 
no gukina we ntabibonera umwanya kuko aba afite ibindi bimuhugije ,yibuka ibyo yahuye na byo mu gitondo , yibaza uko ari buze kwikemurira 
ikibazo runaka mu byangombwa by'ubuzima ;rimwe na rimwe n'iyo yagize amahirwe yo kuba hari umutungo akomora ku basekuruza na byo bimubera 
urubanza kuko aba ari mu mwanya utari uwe byongeye kandi atanafitiye ubushobozi. 
 
Bifite ingaruka kandi yo gusaza vuba kuko uwibonye atyo avunika vuba kandi mu gihe aba ataragira ubushobozi agakora byinshi mu gihe gito 
kabone n'ibitamureba ;ku bera rero kuo buri kintu gifite umwanya wacyo n'urwego rwacyo mu buzima uwo mwana we akora byinshi agira ngo arwane n'ubuzima gusa arebe ko bwacya kabiri ,ni bwo habaho ibyago byo gukora n'ibyo atemerewe kuko ab adafite umufasha kurora ikibi n'icyiza bityo ntabashe gutsinda imyitwarire imwe n'imwe ibogamye kandi ihabanye nikinyabupfura,ubwitonzi urukundo ,ishyaka n'ubunyangamugayo.Iyo 
dutandukanyijwe n'umuco w'ubupfura ntibikabe igisebo ahubwo ni ubukungu tugomba kubyaza umusaruro hatagamijwe kujorana ahubwo kubakana dore ko na byo bigufasha guha umurongo amateka yawe aje,ibyo bikagira umumaro iyo bidakozwe ejo ah kuko igihe gikwiye ari nonaha. 
 
Uburere ni ingingo yagombye kugarukwaho igihe n'imburagihe nk'uko umuntu atekerza ku mafunguro ari butegure ashingiye ku byo ari buyasangemo , kuko amafunguro yo iyo umaze icyumweru utarya indyo yuzuye, igihe uzabibonera uzagruza; ariko iyo umubyeyi amaze umunsi adatekereje ku burere bw'abana bakikorera ubidahuje n'umuco;bayoboka 
ibiyobyabwenge , bishora mu busambanyi ,mu burara ,... nta rindi garuriro baba bapfa kandi niba bagize amahirwe yo kuramba ni umutwaro 
ku gihugu barimo no kurungano kuko iyo ni intango y'ubujura , ni umusingi w'ibyorezo n'ubumuga budaturutse ku mpanuka ,ari byo bigenda 
bikura ugasanga amateka y'ejo hazaza nayo yiteguwe nabi. 
 
Bitangizwa n'agaheri bigasozwa n'umufunzo aho usanga, uretse no mu bana,umukuru w'abandi ufite wese abo ahagarariye aho ahumbya gato hagapfa byinshi kandi bigora igororwa akenshi bikabura igaruriro.Kubaho uri maso ni ingenzi uwo waba uri wese ,uko waba uri kose bikugirira akamaro wowe ubwawe n'abo uzati none cyangwa igihe utazi 
ari ko kuba rwogere kandi ni ibintu byoroshye ariko bisaba kwibamo buri gihe ukirinda ibyatuma wigaburamo ibice aho ushobora kumva utuzuye byatuma urangara maze ibyo bice bikugize bigateragirana,aho wasigara hari ibya ngombwa ubura muri wowe noneho ugasigara wibaza uko uremye. Iyo ufite ugushinzwe kabone n'iyo 
utamwemeraho ubushobozi ntubura na rimwe ushiduka wamuranga-miye noneho rero utabaye maso wakurikiza inama ze muri cya gihe yarangaye 
noneho amateka akinjiramo igitotsi atyo . 
 
Niba uyu munsi wa none duhumye tukaba dufunze umutima amateka yacuy'ejo azaza ari umwijima; ariko niba uyu munsi dukereye kuba intore bikaba 
biduhihibikanya nk'uko umuteguro w'umugeni ukorwa nta kabuza ejo hacu hazamurikira amahanga. 
 
-Mubigejejweho n'umuvandimwe wanyu MUSONI Jean Claude, ancien seminariste de St.Aloys CYANGUGU. 
 
 

 

(c) HABINSHUTI Patrice - Made with the help of Populus.org.
Last modified on 16.07.2009
- Already 7343 visits on this website!