ARK NETWORK reference.ch · populus.ch    
 
  
www.hpatricus.co.nr ---------- Welcome! 
 
 
Sections

Links

 Home  | Guestbook  | Photoalbum  | Contact

SOMA WUMVE URASEKA

 
Zigenda zitya ! 
 
Abagabo babiri bagiye kuburana inka; bageze mu rukiko umucamanza ati:"Izo nka muburana zigenda zite?" Maze umwe muri ba bagabo arunama atangira gukambakamba ati:"Zigenda zitya!"  
-------------------------------------------------------------------------------- 
Ibirenge mu kabari 
 
Umugabo yageze mu rugo yasinze atongana n'abiwe, basezerana ko atazongera kugera mu kabari ni uko umunsi umwe asubirayo ageze mu muryango w'akabari atangira kugendesha amaboko ati: « Mumpereze mützig ebyiri kandi muzinsangishe muri bingaro.» (Twa tuzu two hanze banyweramo). Abamubonye bati: « Ko ugendesha amaboko ni amahoro?» Ati: «Nasezeranye n'umugore ko ntazongera gukoza ikirenge mu kabari.»  
-------------------------------------------------------------------------------- 
Umukecuru n'umukwe 
 
Umusore yagiye gusura umukobwa yakundaga cyane kuko muri iyo minsi barimo baganira ibijyanye n'ubukwe bwabo buri hafi kuba. Nuko nyamukobwa ajya gushaka ibyo kuzimanira uwo musore hanyuma umusore asigarana na nyina w'umukobwa m'uruganiriro. 
Hashize akanya gato yumva munda biranze ahita yifuza kurekura umwuka.  
Amaze kurekura umwuka ahita abona injangwe atangira kuyihamagaza kugirango yirinde ikimwaro. Ariko yivugisha ngo Pusi....Pusi....Pusi.... Kuko nyina w'umukobwa yari yamuvumbuye ahita amubaza ati: ese ko wihamagaza injangwe, waba usuze imbeba none ukaba ushaka ko iyirya?  
-------------------------------------------------------------------------------- 
Umukobwa Ushirisoni 
 
Umukobwa w'ingare kabuhariwe wari inzobere mu byo gutukana, yari yarayogoje akarere atuyemo, kuburyo abo yari aturanye nabo bose bari basigaye bamutinya. Iyo wahuraga nawe munzira mukaramuka muhuje amaso, yaragutukaga ndetse akaguha n'ibyo gupfunyika.Byageze aho rero abaturage bose bamuha akato, kuburyo uwo mukobwa yari atakibona naho arahura umuriro. Bukeye, nyamukobwa arakarira abaturanyi be bose ndetse yigira inama yo kubarega murukiko. Igihe cyo kuburana kigeze, abaturage bose (abagore n'abakobwa)bitaba urukiko, Nibwo umucamanza afashe ijambo ati mukobwa tubwire icyo urega iyi mbaga iteraniye aha. Nyamukobwa n'ubukana bwinshi ati :rwose bacamanza , ndagirango mumbarize izi mbwa n'izimwakazi zose ziri hano impamvu zimbeshyera ngo nshyirisoni?  
-------------------------------------------------------------------------------- 
Nigaramiye 
 
Abagabo barakugendeye no mubukwe aho bari batumiwe, bagezeyo, barakirwa bitagira uko bisa babaha amazi y'insina barayahaga, noneho umunsi umaze guca ikibu, nibwo nyirurugo yabahaye agashinguracumu barakanywa barataha ariko nyine umwe muribo yari yaborewe kuburyo yagendaga yandika umunani. Wawundi wandika umunani nibwo yageze ahantu hari ikiziba cy'amazi aranyerera agwa muri cya kizenga agaramye , noneho nibwo bagenzi be mamusetse cyane , nyakugwa nawe ati nyamara nubwo munseka,ziraza kubagarika njye nigaramiye.  

 

(c) HABINSHUTI Patrice - Made with the help of Populus.org.
Last modified on 2.05.2010
- Already 7293 visits on this website!